Muri RDB, Ishami rishinzwe Guteza Imbere no Korohereza Ishoramari ni ryo rembo ryawe ryo gushora imari mu Rwanda. Ishami rya RDB rishinzwe guteza imbere ishoramari:
- Rigeza ku bashoramari amahirwe yihariye y'ishoramari binyuze mu bikorwa mpuzamahanga byo kumenyekanisha ishoramari, ndetse no mu biganiro by'ubucuruzi bitangwa n'abahagarariye ibiro byacu mu mahanga
- Ryorohereza abashoramari bashaka kuza gushora imari mu Rwanda, ribahuza n'abantu n'inzego bifuza guhura na bo
- Ritegura inama zihariye kuri buri rwego rw'ubukungu n'ibiganiro byo kwagura imikoranire bibera i Kigali
- Rifasha mu gusubiza ibibazo no gukusanya amakuru mu izina ry'umushoramari
- Rishakira abashoramari abafatanyabikorwa bashoboka bo mu Rwanda n'abo mu mahanga
Business Procedures ni ububiko bw'amakuru buri kuri murandasi bucungwa n'Ishami rishinzwe guteza imbere no korohereza ishoramari muri RDB. Bwashyizweho kugira ngo bufashe abashoramari na ba rwiyemezamirimo kubona byoroshye amakuru arambuye, yuzuye kandi agezweho ku buryo bukurikizwa bujyanye n'ishoramari mu Rwanda.
Uburyo busobanurwa intambwe ku yindi, hakurikijwe uko umushoramari abibona. Kuri buri gikorwa gitegetswe, urupapuro rw'intambwe rugaragaza:- Icyo umukozi wa Leta agomba kuguha intambwe irangiye
- Amakuru yuzuye y'aho wabariza umukozi wa Leta ubishinzwe n'umuntu washyikiriza ikirego mu gihe habaye ikibazo
- Impapuro n'izindi nyandiko zisabwa, igihe bimara, ikiguzi, n'amashingiro y'amategeko
