Kugira ngo umushoramari abone ibyoroshya ishoramari, agomba mbere na mbere kwandikwa nk'umushoramari abonye icyemezo cy'ishoramari gitangwa na Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).
One Stop Centre ya RDB yorohereza ishoramari yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha kuri murandasi kugira ngo inzira irusheho kunoga no guhendukira usaba. Inzira irimo gutanga ubusabe bw'icyemezo cy'ishoramari kuri murandasi binyuze ku rubuga rwa One Stop Centre, nyuma yo kwishyura amafaranga y'ubusabe.
Bifata iminsi 2 y'akazi ntarengwa ku mushoramari kugira ngo abone icyemezo cy'ishoramari ibyangombwa byose bisabwa bimaze kuzuzwa.
