Urubuga rw'Umurimo n'Ubwiyemezamirimo rugamije gutanga amakuru afasha guhuza abashaka akazi n'abifuza kuba ba rwiyemezamirimo, cyane cyane urubyiruko n'abagore, n'amahirwe na gahunda zihari muri uru rwego zishobora kutamenyekana ku bantu benshi bashaka akazi cyangwa bifuza gutangiza ubucuruzi bwabo.
Ni ngombwa ko rubanda rumenya serivisi zihari, abo zigenewe, uzitanga; uko, aho n'igihe zigerwaho.
Serivisi tuzigaragaza mu byiciro 3 bikurikira:
- Iterambere ry'ubumenyi (kwimenyereza umwuga, amahugurwa y'imyuga n'ubumenyingiro, n'ibindi)
- Serivisi z'ubwiyemezamirimo no guteza imbere ubucuruzi (kubona imari, kubaka ubushobozi, n'ibindi)
- Ibikorwa byo ku isoko ry'umurimo (ibigo bitanga serivisi z'akazi, serivisi z'ubujyanama mu mwuga, n'ibindi)
